Inkuru Nyamukuru

Abakoze kuri gasutamo ya Bweyeye batishyuwe bari mu gihirahiro

todayJuly 15, 2020 25

Background
share close

Bamwe mu bakoze imirimo inyuranye yo kubaka gasutamo ya Bweyeye mu karere ka Rusizi, bavuga ko batigeze bishyurwa amafaranga bakoreye kuva ako kazi katangira mu ntangiriro za 2018, bakavuga ko bari mu gihirahiro kuko batabona aho amafaranga yabo aherereye.

Imirimo yo kubaka iyo gasutamo yari ihagarariwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA), ariko kikaba cyari cyarahaye isoko rwiyemezamirimo witwa Alphonse Twagiramungu.

Abo baturage batishyuwe amafaranga yabo bavuga ko byabateje ubukene kuko hari n’abafashe inguzanyo muri SACCO bizera kwishyura bidatinze none ngo bafite ubwoba bwo kuzaterezwa cyamunara utwabo, bagasaba kurenganurwa.

Umva inkuru irambuye:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yizigamira ibihumbi 700 kubera kwikorera ifumbire

Umuhinzi ntangarugero witwa Serugendo Justin wo mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, avuga ko gukora ifumbire y’imborera yifashisha mu buhinzi akorera ku buso busaga Ha 7 byamugabanyirije igihe yatakazaga ajya kuyigura ahandi n’ikiguzi cyayo. Ubu ngo abasha kuzigama nibura amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 700 buri gihembwe cy’ihinga. Muri uwo murenge benshi mu bahinzi bakoresha ifumbire y’imborera bayiguze mu bindi bice by’igihugu. Ubuyobozi buvuga ko bakwiye gutangira gufatira […]

todayJuly 15, 2020 34

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%