Inkuru Nyamukuru

Yemerewe Miliyoni 8 zo Kwivuza None Apfuye Atabonanye na Muganga

todayJuly 15, 2020 30

Background
share close

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwari bwemereye Cyprien Tegamaso kumuvuza, yapfiriye kuri kuri CHUB kuri uyu wa 15 Nyakanga 2020, ataragera kuri Faisal ngo avurwe.

Uyu mugabo w’imyaka 51, yari amaze imyaka ibiri arwaye mu ruti rw’umugongo. Yari yarivuje guhera ku ivuriro rimwegereye kugera ku bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Kuri ibi bitaro bari bamubwiye ko kugira ngo akire bizasaba kumubaga utugufa tubiri two mu ruti rw’umugongo twari twaramunzwe, kandi ko kubimukorera byasabaga miriyoni umunani n’ibihumbi 200.

Kubura amafaranga byatumye ajya kurwarira iwe, yibera mu buriri igihe kirekire, maze ku itariki ya 2 z’uku kwezi kwa Nyakanga ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bumwemerera kumuvuza.

Gusubira kuri Faisal byasabaga ko yongera guca ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) naho ahoherejwe n’Ibitaro bya Kigeme yari asanzwe yivurizaho.

Yitabye Imana uwari umurwaje amaze gusinyisha impapuro kugira ngo imbangukiragutabara imujyane i Kigali.Imana imuhe iruhuko ridashira.

Umuhungu we ati “Kubera ko yari asigaye yongererwa umwuka, umwana yamwegereye amubwira ko bagiye kugenda, amubwira amagambo abiri gusa, ahita aca.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

IBIBAZO BYAJYAGA BIGARAGARA MU MITANGIRE Y’AKAZI MU BUREZI BIGIYE GUCIKA – REB

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB Dr Ndayambaje Irené aratangaza ko ibibazo by’akajagari byajyaga bigaragara mu mitangire y’akazi mu burezi bitazongera kubaho kubera uburyo bushya bwo gukora ibizamini ku barimu. Ibi yabitangarije mu karere ka Musanze ku wa kabiri ubwo abarimu ibihumbi 35 batangiraga gukora ibizamini bibinjiza mu mwuga w’uburezi. Ibyiciro by'abarimu batangiye ibi bizamini ni abazigisha mu mashuri y'incuke, abanza ayisumbuye, imyuga n'ubumenyingiro. Bikazasozwa tariki 17 Nyakanga 2020 […]

todayJuly 15, 2020 59

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%