Inkuru Nyamukuru

3 bafunzwe bakekwaho ubujura bwa sima zubaka amashuri

todayJuly 21, 2020 52

Background
share close

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba arasaba abaturage kumenya ko ibikorwa remezo bifitiye akamaro buri wese bityo bagomba no kugira uruhare mu kubirinda.

Abitangaje nyuma y’uko kuri uyu wa 20 Nyakanga 2020, abagabo 3 bagejejwe mu maboko ya RIB sitasiyo ya Musheri bakekwaho kwiba sima zubakishwa amashuri mu murenge wa Musheri.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdoun Twizeyimana avuga ko abafashwe ari Nigaba Jean Bosco w’imyaka 35 na Nkusi Frank w’imyaka 33, aba bombi bakaba bakekwaho kwitwikira ijoro bakajya kwiba sima bakazigurisha ku mucuruzi witwa Mitari Eugene w’imyaka 45.

Amategeko avuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka (1) ariko kitarenze imyaka (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000Frw), imirimo rusange mugihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%