Abagize SYNATRAEL beguje perezida wayo, we akemeza ko akiyiyobora
Abagize Sendika y’abakora mu buhinzi n’ubworozi mu Rwanda (SYNATRAEL) bavuga ko uwari perezida wayo, Emmanuel Ngendambizi yayisubije inyuma kubera kuyicunga nabi ari yo mpamvu bamweguje aranasimburwa, gusa we ibyo ntabikozwa. Iyo sendika yiganjemo abakora mu buhinzi bw’icyayi, yari imaze imyaka ine iyoborwa n’uwo mugabo, aho mu myaka itatu ishize bivugwa ko imicungire yabaye mibi bituma isubira inyuma.
Post comments (0)