Inkuru Nyamukuru

Tabagwe: Barashima ko abagabo, abagore n’abana batakirwarira mu cyumba kimwe

todayAugust 13, 2020 63

Background
share close

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima gishya cya Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, baratangaza ko kuva iki kigonderabuzima cyatahwa bivuriza ahantu hasa neza, by’umwihariko abarwariye mu bitaro bakaba batakirwarira mu cyumba kimwe nka mbere.

Ikigo nderabuzima gishya cya Tabagwe cyatashywe kuwa 04 Nyakanga uyu 2020. Cyubatswe ku bufatanye bw’Umuryango Imbuto Foundation, kikaba kije gisimbura icyari kihasanzwe.

Umurwaza twasanze mu bitaro bigenewe abagore utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko mbere abarwayi bose babaga bavanze ku buryo abagabo barwariraga mu cyumba kimwe n’abagore n’abana, ariko ubu ngo byabaye amateka.

Abaturage barenga ibihumbi 25 nibo babarizwa mu ifasi y’ikigo nderabuzima cya Tabagwe. Dr Maj. Munyemana Ernest asaba abaturage kukigana kuko serivise zose zitangirwa ku bigo nderabuzima zose zihari.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umugore wifuzwa muri 2050 ni uwuzuza inshingano z’urugo kandi wateye imbere

Mu gihe mu Rwanda hatangiye gutekerezwa ku bizagerwaho muri 2050, urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF rwifuza ko icyo gihe umugore w’umunyarwanda azaba abasha kuzuza inshingano z’urugo neza, yaranateye imbere kurusha. Hélène Uwanyirigira ukuriye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye, avuga ko umugore wifuzwa muri 2050 ari uzaba yuzuza inshingano eshatu kandi akazuzuza neza. Pélagie Kayirebwa, uhagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF mu Karere ka Huye avuga ko mu […]

todayAugust 13, 2020 25

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%