Inkuru Nyamukuru

Mu Bushinwa hatangijwe ubukangurambaga bwo “Kweza Isahani”

todayAugust 13, 2020 16

Background
share close

Ubushinwa bwafashe ingamba zo kugabanya kumena ibiryo, nyuma y’uko Perezida Xi Jinping avuze ko ingano y’ibimenwa “iteye ubwoba n’agahinda”.

Ubukangurambaga bwo “Kweza isahani” butangijwe nyuma y’uko jinping avuze ko Covid-19 “yatanze impuruza” ku biryo bimenwa, kandi ko bagomba “guhora batekereza ku ibura ry’ibiribwa”.

Televiziyo y’igihugu CCTV yagaragaje kandi inenga amashusho abantu bifashe barimo kurya umurundo w’ibiryo, ibizwi cyane nka “Mukbang” bikorwa muri Aziya no mu Bushinwa.

CCTV ikomeza ivuga ko benshi muri abo bantu bifotora barya nyuma babiruka, kuko igogora (digestion) riba ritagenze neza hakabaho kugugara bivuye ku kuvundiranya ibiryo byinshi.

Nyuma y’ubutumwa bwa Jinping, ikigo cyo kugemura ibiryo cyo mu mujyi wa Wuhan cyasabye za restaurants kugabanya ingano y’ibiryo ziha abazigana bari mu matsinda, ku buryo itsinda ry’abantu 10 rigomba guhabwa amasahani icyenda y’ibiryo.

Gusa ibi ngo bishobora kugorana kuko muri iki gihugu hari umuco umenyerewe wo gutumiza ibiryo byinshi kurusha ibikenewe.

Ikigo World Wide Fund for Nature, ishami ryo mu Bushinwa, kivuga ko muri iki gihugu hagati ya toni 17 na 18 z’ibiryo zamenwe mu mwaka wa 2015.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umubano w’u Rwanda na Zambia uracyari wose – Minisitiri Biruta Vincent

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta aremeza ko umubano w’u Rwanda na Zambia nta gitotsi na kimwe ufite, binyuranye n’ibinyoma biheruka kuvugwa na Callixte Nsabimana uri imbere y’ubutabera kubera ibyaha ashinjwa by’iterabwoba. Uyu Nsabimana aherutse kuvugira imbere y’ubucamanza ko umuryango w’iterabwoba yari abereye umuvugizi waterwaga inkunga na Perezida wa Zambia Edgar Lungu, ibi ariko byahise byamaganirwa kure n’iki gihugu. Umva inkuru irabuye hano:

todayAugust 13, 2020 31

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%