Kugira ubumenyi bw’ikoranabuhanga bizafasha urubyiruko kwihangira imirimo
Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, ku wa Gatatu tariki 01 Gicurasi 2024, hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bw’ikoranabuhanga buzabafasha kwihangira imirimo. Ni ibirori byabereye i Kigali ku rwego rw’Igihugu, aho byitabiriwe n’abagera kuri 200 baturutse mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta, abikorera, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Muri ibyo birori hanatangirijwemo ukwezi kwahariwe umurimo mu Rwanda, kuzibanda ku myaka 30 y’ihangwa ry’imirimo mu rubyiruko […]