Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), kigiye guha u Rwanda Miliyoni 165 z’Amadolari ya Amerika azarufasha muri gahunda z’iterambere no gukomeza kuzamura ubukungu bw’Igihugu.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro itsinda rya IMF riyobowe na Ruben Atoyan ryari rimaze iminsi mu Rwanda, kuva tariki 11 Werurwe 2024, ryagiranye n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye hagamijwe kugenzura uko ubukungu bwifashe no kureba niba koko u Rwanda rwujuje ibisabwa kugira ngo ruhabwe aya mafaranga.
Aya mafaranga agomba kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi ya IMF muri Gicurasi 2024, ari mu byiciro bibiri harimo icy’inguzanyo zitangwa ku nyungu nto na IMF (Standby Credit Facility). Muri iki cyiciro, u Rwanda ruzahabwa miliyoni 88,9$.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko aya mafaranga azashyirwa mu ngengo y’imari, agakoreshwa mu bikorwa binyuranye mu gihe andi azakoreshwa mu bijyanye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Yagize ati “Ndashimira IMF ikomeje gushyigikira u Rwanda. Tuzakomeza gukorana bya hafi na IMF kugira ngo habeho gucunga neza ubukungu bwacu.”
Post comments (0)