Gatsibo: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye ishuri
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 09 Gashyantare 2024 rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024, imvura ivanze n’umuyaga yasenye ibyumba bibiri by’ishuri rya Ngarama TSS harimo n’aho abakobwa bararaga. Umuyobozi w’iri shuri, Pascal Karangwa, avuga ko impamvu y’isenyuka ry’ibi byumba ari umuyaga mwinshi, atari ikibazo cyo gusaza ku ibyumba. Ibyumba byasenyutse ni ishuri ryigirwagamo ndetse n’aho abakobwa barara (Dortoir). Avuga ko n’ubwo byagenze gutyo bitari […]