Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye ishuri

todayFebruary 10, 2024

Background
share close

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 09 Gashyantare 2024 rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024, imvura ivanze n’umuyaga yasenye ibyumba bibiri by’ishuri rya Ngarama TSS harimo n’aho abakobwa bararaga.

Umuyobozi w’iri shuri, Pascal Karangwa, avuga ko impamvu y’isenyuka ry’ibi byumba ari umuyaga mwinshi, atari ikibazo cyo gusaza ku ibyumba.

Ibyumba byasenyutse ni ishuri ryigirwagamo ndetse n’aho abakobwa barara (Dortoir).

Avuga ko n’ubwo byagenze gutyo bitari buhagarike amasomo kuko ubu batangiye gushaka uko inyubako zasubizwaho amabati yavuyeho.

Ati “Abanyeshuri hari ubundi buryo bwo kubaryamisha, amasomo ntazahagarara kuko turimo gukora ibishoboka byose dushaka ibikoresho byo gusakara.”

Avuga ko uretse ibyumba byavuyeho isakaro ngo nta muntu n’umuntu wahagiriye ikibazo ku buryo n’abanyeshuri bose bameze neza.

Yifuza ko bishobotse ubuyobozi bwite bwa Leta bwabagoboka kuko amafaranga asanzwe atangwa n’ababyeyi yo gusana ibyangiritse ari macye ugereranyije n’ibikenewe kugira ngo hasubizweho isakaro.

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, TSS Ngarama, rifite abanyeshuri 327.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi yafashe telefone 194 na mudasobwa 24 byaguzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Mu rwego rwo guca ubujura bwa telefone na mudasobwa, Polisi yatangiye ibikorwa byo gusaka mu mujyi wa Kigali, ifata telefone zigendanwa 194 na mudasobwa ngendanwa 15 n’iza Desktop 9 zagurishijwe mu buryo abaziguze batabasha gusobanura inkomoko yazo. Bimwe mu byibwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko igikorwa cyo gusaka abagura ibi bikoresho rwihishwa cyakozwe tariki 8 Gashyantare 2024, hafatwa abagera kuri 21 bacuruza ibikoresho bya […]

todayFebruary 10, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%