Inkuru Nyamukuru

Abapolisi b’u Rwanda bahawe igihembo cy’indashyikirwa mu butumwa bw’amahoro

todayFebruary 10, 2024

Background
share close

Ubuyobozi bw’Umuryango w’abibumbye mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), bwahembye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rishinzwe kurinda abayobozi bakuru (RWAPSU1-8) nk’indashyikirwa mu bunyamwuga na gahunda y’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, Amb.Valentine Rugwabiza ku wa Gatatu tariki 07 Gashyantare, nibwo yashyikirije igihembo umuyobozi w’Itsinda RWAPSU1-8, Senior Superintendent of Police (SSP) Gilbert Safari.

Ni umuhango witabiriwe kandi n’Umuyobozi wa Polisi y’umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, aho itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAPSU1-8) ryashimiwe gukora akazi kinyamwuga n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri iki gihugu.

Icyemezo cy’Ishimwe cyahawe iri tsinda kiragira giti: “Iki cyemezo gihawe itsinda RWAPSU biturutse ku bwitange n’umusanzu waryo mu bikorwa byo gufasha abaturage, gutanga amaraso, gutanga imiti, isuku, gutanga amazi n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza bigamije inyungu z’abaturage b’abasivili muri Repubulika ya Centrafrique, bijyanye n’inshingano za MINUSCA.”

“Bitewe n’imbaraga zagaragajwe n’iri tsinda, ubunyamwuga, ubwitange, ndetse no kubahiriza inshingano, Itsinda RWAPSU ryagaragaje umusaruro ushimishije, utuma riza ku isonga mu gushyigikira abaturage. MINUSCA izirikana itsinda RWAPSU kandi iha agaciro ibikorwa byaryo byo kurengera abasivili cyane cyane abatishoboye.”

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) yasabye iri tsinda RWAPSU, gukomeza gukora kinyamwuga kugira ngo basohoze inshingano zijyanye n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye cyane cyane mu kurengera abasivili.

Itsinda RWAPSU rigizwe n’abapolisi 140, ni rimwe mu matsinda ane y’abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri Repubulika ya Centrafrique, mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hibandwa mu bikorwa byo kurengera abaturage b’abasivili.

Iri tsinda RWAPSU rishinzwe cyane cyane gucungira umutekano no guherekeza abayobozi bakuru barimo; Minisitiri w’intebe, Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Minisitiri w’ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye n’abamwungirije, n’umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriye ba Ambasaderi b’ibihugu bya Mali na Brazil

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFET), Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye ba Ambasaderi b’ibihugu bya Mali na Brazil baganira ku kurushaho gushimangira ubufatanye n’umubano w’ibihugu byombi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gashyantare 2024, nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, kuri X yatangaje ko Gen (Rtd) James Kabarebe yahuye n’aba bayobozi bombi. Gen (Rtd) Kabarebe ubwo yakiraga Bwana Dianguina dit […]

todayFebruary 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%