Menya inkomoko y’indirimbo ‘Nakunze Mama Ndamubura’ yacuranzwe na Les 8 Anges
Umwarimu uri mu kiruhuko cy’izabukuru witwa Kagoyire Rita w’imyaka 75, ni we wahimbye indirimbo Nakunze mama ndamubura ahagana mu 1971, ubwo yari ari mu kiruhuko cya saa sita aho yigishaga mu mashuri abanza i Nyakabungo, mu cyahoze ari komine Ntongwe ubu ni mu karere ka Ruhango ari naho akomoka. Nimero ya 1 ni Kagoyire (Nyiringanzo), nimero ya 2 ni Niwewokugirwa (inshuti), nimero ya gatatu ni DJ De Gaulle (Les 8 […]