Ati “Ibyaha Ubushinjacyaha bundeze ntacyo bubeshyeho, kuko kuva nagera mu maboko y’Ubushinjacyaha nta kibi nakorewe ku buryo nabashije kuvuga ibyo mbeshya. Nta yandi makuru arenze kuri ibyo kuko twaganiriye na bo byinshi. Ntacyo ndenzaho nta n’icyo ngabanyaho, byose narabikoze.”
Kazungu yabajijwe icyamuteye gukora icyaha cy’ubwicanyi, asobanura ko nta mpamvu n’imwe kuko yari afite ubushobozi bwo kubaho neza atabanje kwijandika mu bwicanyi.
Ati “Umugambi nawupanze ku giti cyanjye, nta wundi muntu twafatanyije. Ibikorwa bikomeye by’ubunyamaswa nakoze, nta kintu na kimwe navuga cyari gutuma nkora biriya. Si ubukene mvuge ko ari bwo bwabinteye njya gushaka amaramuko. Nta gisobanuro nabona ku cyo nari ngambiriye.”
Nyuma yo kwisobanura, Kazungu Denis yasabye urukiko ko rwazamugabanyiriza igihano.
Kazungu Denis yatawe muri yombi ku wa 5 Nzeri 2023. Akurikiranyweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu. Akekwaho ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Mugisha Felix, wahisemo kwinjira mu muziki akoresha izina rya Mulix akaba na murumuna w’umuhanzi TMC wahoze muri Dream Boyz, yasohoye indirimbo 'By My Side', igaruka ku rukundo akunda umukunzi we kuburyo atazamusiga. Uyu musore winjiye mu Muziki mu mpera za 2023 nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yakunzwe na benshi yise ‘Stress Free’. Mulix akinjira mu muziki yavuze ko uretse kuba yarakuze abona Dream Boyz yahozemo mukuru we […]
Post comments (0)