Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024, inkongi y’umuriro yibasiye ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye ku Muco, kiyoborwa n’umupfumu Rutangarwamaboko, giherere mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Nyakariba mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko inkongi yahereye mu gisenge cy’inzu, gusa hataramenyekana icyateye iyi nkongi hagikorwa iperereza, ariko Rutangarwamaboko yatanze amakuru avuga ko ishobora kuba yatewe n’ibishashi by’umuriro byaturutse ku mureko barimo basudira ku nzu yo hejuru.
Ati “Inkongi yangije inyubako ndetse na bimwe mu byari muri iyo nzu, gusa Urwego rwa Polisi rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, rwahageze rufatanyije n’abaturage babasha kuzimya iyi nkongi itaribasira izindi nyubako byegeranye”.
Post comments (0)