Tanzania: Abantu 38 baguye mu mpanuka ya bisi zagonganye zirashya
Abantu 38 bapfuye n'aho abandi 28 barakomereka nyuma y'uko imodoka ebyiri za bisi zigonganye zirashya, mu ntara ya Kilimanjaro mu majyaruguru ya Tanzania. Umuyobozi w'iyo Ntara, Nurdin Babu yavuze ko iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa gatandatu mu Karere ka Same. Yavuze ko yabaye nyuma yuko ipine ry'imbere ry'imwe muri izo bisi rituritse, biyeza inkongi yahise itwika izo modoka zombi.