Amakuru

6718 Results / Page 1 of 747

Background

Inkuru Nyamukuru

Tanzania: Abantu 38 baguye mu mpanuka ya bisi zagonganye zirashya

Abantu 38 bapfuye n'aho abandi 28 barakomereka nyuma y'uko imodoka ebyiri za bisi zigonganye zirashya, mu ntara ya Kilimanjaro mu majyaruguru ya Tanzania. Umuyobozi w'iyo Ntara, Nurdin Babu yavuze ko iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa gatandatu mu Karere ka Same. Yavuze ko yabaye nyuma yuko ipine ry'imbere ry'imwe muri izo bisi rituritse, biyeza inkongi yahise itwika izo modoka zombi.

todayJune 30, 2025

Inkuru Nyamukuru

Nyanza: Ingabo za EAC zirimo kuvura abaturage ku buntu

Bamwe mu Ngabo zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bateraniye mu Rwanda aho bari mu bikorwa bihuza Ingabo n’abaturage, bakaba bari mu bikorwa by’ubuvuzi ndetse n’iterambere ry’abaturage hirya no hino mu gihugu. Mu rwego rw’Ubuvuzi bari mu bitaro bya Nyanza n’ibya Ngoma, naho mu Karere ka Karongi na Burera bakaba barimo gutanga amazi ku baturage, mu gihe i Musanze barimo guha abaturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Umwe mu […]

todayJune 30, 2025

Inkuru Nyamukuru

Chorale de Kigali yateguje igitaramo cy’amateka ku munsi mpuzamahanga w’umuziki

Chorale de Kigali iri mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo bise 'Voices Harmony' giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025, hanizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki. Ni gitaramo kizabera kuri Kigali Universe, ndetse bikaba ari ubwa mbere iyi korali igiye kuhakorera igitaramo. Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali mu kiganiro bagiranye n'itangazamakuru ku wa 19 Kamena 2025, bwavuze ko iki gitaramo kuri muri gahunda bafite yo gukora ibitaramo byinshi mu mwaka, kuko abantu […]

todayJune 20, 2025

Inkuru Nyamukuru

Ingabo z’u Rwanda zungutse abandi basirikare

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, mu Kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Nasho, mu Karere ka Kirehe, habereye umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda abasore n’inkumi basoje amahugurwa y’ibanze ya gisirikare bari bamazemo amezi atandatu muri iki kigo. Uyu muhango wari uyobowe n’Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga n’abandi ba ofisiye mu nzego zitandukanye muri RDF ndetse n’izindi nzego. Abasoje aya mahugurwa bagaragarije abayobozi bakuru […]

todayJune 19, 2025

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda n’ubwami bwa Maroc byiyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Bwami bwa Maroc rugamije gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y'ibihugu byombi. Minisitiri Marizamunda, mu ruzinduko yatangiye ku wa 18 Kamena 2025, yari aherekejwe na Shakilla Umutoni, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Col David Mutayomba, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amasomo ya Gisirikare n'Uburezi muri rusange, ndetse n'Umuyobozi ushinzwe isesengura mu nzego z’ubutasi, Lt Col Angeline Kamanzi. Uru ruzinduko […]

todayJune 19, 2025

Inkuru Nyamukuru

Mu myaka 7 Abanyarwanda Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bimwe mu bikorwa bya Guverinoma byagezweho, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, atangaza ko mu myaka 7 abantu Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko iyo Leta ivuga imibereho myiza, iba irebana n’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda hakurikijwe ibyo bakenera ndetse n’uburyo bagenda […]

todayJune 19, 2025

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na DRC byemeje ingingo zizasinywa na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, byasinyanye amasezerano agena ingingo ngari zigomba kuzasinywa na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, hagamijwe gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo. Ni amasezerano yasinywe ku wa 18 Kamena 2025 n’itsinda rya tekinike hagati y’impande z’u Rwanda na DRC, ku buhuza bwa Amerika ndetse na Qatar. Muri uyu muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi warwo muri Leta Zunze Ubumwe za […]

todayJune 19, 2025

Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zahaye abaturage ubwato

Inzego z'umutekano z'u Rwanda ziri muri Mozambique, zikomeje gushimirwa uruhare zigira kubungabunga amahoro n'umutekano ndetse n'iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado. Ni ibyagarutsweho mu birori byabereye ku mwaro wa Quelimane, nyuma y'uko inzego z'umutekano z'u Rwanda zashyikirije Koperative y'abarobyi ya Mashalla, ubwato buzayifasha mu bikorwa byayo by’uburobyi. Iyi Koperative ikorera mu Karere ka Palma, mu Ntara ya Cabo Delgado. Uwari uhagarariye Guverinoma ya Mozambique muri ibi […]

todayJune 19, 2025

Inkuru Nyamukuru

Umwaka wa 2028 uzasiga hashyizweho Pariki y’Ibirwa

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko mu 2028, hazashyirwaho Pariki y’Ibirwa, abayisura bakazajya bahasanga inyoni, aho gukorera siporo, imikino ya Golf, ibyanya bijyanye n’imiti gakondo n’ibindi. Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Juliana Kangeli Muganza, yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, ko bimwe mu birwa bizakorerwamo iyi pariki biri mu Kiyaga cya Kivu, ndetse n’ikirwa cyo mu Karere ka Bugesera. Kangeli Muganza yabitangaje kuri uyu wa Kabiri […]

todayJune 18, 2025

0%