Inkuru Nyamukuru

6382 Results / Page 1 of 710

Background

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rwasabwe kwimakaza indangagaciro y’ubumwe bw’Abanyarwanda

Umuyobozi ushinzwe imikoranire hagati y'abasivile n'abasirikare (J9) mu Ngabo z'u Rwanda (RDF), Colonel Désiré Migambi yavuze uburyo amateka y'Abanyarwanda agaragaza ukuntu banambye ku ndangagaciro y'ubumwe bishingiye ku kuba basangiye Igihugu. Col Désiré Migambi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu, ubwo yifatanyaga n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’imbaga y’Urubyiruko mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yaberaga muri Camp Kigali. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku nsanganyamatsiko […]

todayJune 14, 2025

Inkuru Nyamukuru

Umubyeyi wa Chriss Eazy yitabye Imana

Umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy, ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we (Maman) witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena. Mu butumwa Chriss Eazy yanditse kuri konti ye ya Instagram yagaragaje ko atewe agahinda n'urupfu rw'umubyeyi we. Ati "Mubyeyi igihe nticyari iki." Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Nyarugenge mu gihe yari yahawe transfer yo kujya kwivuriza […]

todayJune 13, 2025

Inkuru Nyamukuru

I Kigali hateraniye inama itegerejwemo impinduka zikomeye mu burezi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, Minisiteri y’Uburezi yahurije hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’uburezi mu kiganiro gitegerejwemo kuzana impinduka zikomeye mu guteza imbere ireme ry’Uburezi mu Rwanda. Minisitiri Joseph Nsengimana atangiza iyi nama, yavuze ko bagiye guhera ku mashuri y’inshuke ndetse n’abanza, aho baganira ku buryo abana byibuze 60% bajya biga ishuri ry’incuke, bavuye kuri 40% ubu batangira amashuri abanza baranyize […]

todayJune 13, 2025

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Bushinwa na Afurika byishimira umubano uhamye bisangiye

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Bushinwa n'Umugabane wa Afurika byishimira umubano ukomeye kandi ushingiye ku byifuzo by'impande zombi. Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ubwo yitabiraga inama yo ku rwego rwa ba Minisitiri y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa (Forum on China-Africa Cooperation – FOCAC). Mu ijambo rye, yashimye ubufatanye bw’Ubushinwa na Afurika mu nzego zitandukanye, ati: “U Bushinwa na Afurika byishimira umubano ukomeye kandi utajegajega, ushingiye […]

todayJune 11, 2025

Inkuru Nyamukuru

Elon Musk aricuza bimwe mu byo yatangaje kuri Trump

Umuherwe Elon Musk utunze za miliyari z'amadolari yavuze ko yicuza bimwe mu byo yatangaje kuri Perezida w'Amerika Donald Trump igihe bari bari mu ntambara yo guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga. Musk abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: "Ndicuza bimwe mu byo natangaje (nanditse) kuri Perezida Donald Trump mu cyumweru gishize. Byararengereye cyane." Aba bombi bashyamiranye ku mugaragaro, nyuma y'uko uyu muherwe nyiri kompanyi ya Tesla avuze ko umushinga […]

todayJune 11, 2025

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi 140 bari bamaze umwaka muri Santrafurika bagarutse mu Rwanda

Abapolisi b'u Rwanda 140 bagize itsinda RWAPSU1-9, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, bagarutse mu gihugu bavuye mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), aho bari bamaze igihe kingana n'umwaka. Basimbuwe na bagenzi babo bagize itsinda RWAPSU1-10 riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) James Karasi, ryahagurutse i Kigali mu gitondo ryerekeza mu Murwa Mukuru Bangui.Commissioner of Police (CP) […]

todayJune 11, 2025

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika

Intumwa z'u Rwanda zigizwe n’umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Ronald Rwivanga, Defense Attaché muri Ambasade y'u Rwanda muri Ethiopia, Djibouti n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Lt Col David SANGANI ndetse n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (IMC) muri Minisiteri y’Ingabo (MoD) Lt Col Eugene Ruzindana bitabiriye inama ya 12 yiga ku mutekano muri Afurika. Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Ronald Rwivanga yitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika Iyi nama izwi nka Africa […]

todayJune 11, 2025

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda, DRC n’u Burundi mu mushinga uzatwara hafi miliyari y’Amadolari

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore ari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, Umuyobozi muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, John Armiger na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra basuye ahazubakwa urugomero rwa Rusizi III ruhuriweho n’u Burundi, DRC n’u Rwanda rwitezweho kuzatanga megawati 206. Ni imushinga biteganyijwe ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’uyu mwaka ukazamara imyaka ine ndetse ukazatwara miliyoni 800$. […]

todayJune 10, 2025

Inkuru Nyamukuru

BAL5: APR BBC yageze muri 1/2, ica agahigo kari gafitwe na Patriots BBC

Mu mukino wa 1/4 utagoranye, ikipe ya APR Basketball Club yatsinze River Hoopers yo muri Nigeria, igera muri 1/2 ku nshuro yayo ya mbere muri iri rushanwa rya Basketball Africa League rihuza ibihangange. Ni imikino yayo nyuma y’ irushanwa rya BAL (Basketball Africa League) ikomeje kubera mu mujyi wa Pretoria ho mu gihugu cya Afurika yepfo, aho ikipe ya APR BBC isezereye River Hoopers yo muri Nigeria nyuma yo kuyitsinda […]

todayJune 9, 2025

0%