Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye
Perezida Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Abayobozi b’imiryango Mpuzamahanga, abahagarariye imikino itandukanye n’abandi, bitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Ni inama yayobowe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, ari kumwe n’umuyobozi w’Ikigega cy’u Bufaransa gishinzwe Iterambere, Rémy Rioux. Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasabye ko ibihugu byo ku Mugabane wa Amerika y’Epfo n’ibyo muri Afurika bifashwa mu guteza […]