Inkuru Nyamukuru

Dr. Mujawamariya na Karera Patrick bari gukorwaho iperereza ku byaha bakekwaho

todayJuly 25, 2024

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasobanuye ko Hon. Mujawamariya Jeanne d’Arc n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Karera Patrick, bari gukorwaho iperereza ku byaha bakekwaho bakoreye muri iyi Minisiteri.

Ibi umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, ubwo yerekaga itangazamakuru abantu barindwi bafatiwe mu bikorwa by’ubujura, abanyamakuru baboneraho no kumubaza ibyaha Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc akurikiranyweho.

Ati “Ari kubazwa ibyaha akekwaho kuba yarakoreye muri Minisiteri y’Ibidukikije. Kugeza ubu ntacyo twatangaza kugira ngo bitabangamira iperereza.”

Ku kibazo niba ari gukurikiranwa ari hanze cyangwa afunze, Umuvugizi wa RIB yavuze ko gufungwa byazaterwa n’ibizagenda biva mu iperereza.

Kubirebana no gufunga aba bari gukorwaho iperereza Dr. Murangira yasubije ko icyemezo cyo kubafunga kizafatwa biturutse ku byo iperereza rizagenda rigeraho.

Dr Murangira yavuze ko mu bari gukorwaho iperereza harimo n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Karera Patrick, ku byaha akekwaho yakoreye muri iyi Minisiteri.

Ati: “N’Umunyamabanga Uhoraho ari mu bari kubazwa, ari gukorwaho iperereza. Ubu ntitwavuga ngo arafunze, icyemezo ntikirafatwa.”

Karera arakorwaho iperereza mu gihe Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya wigeze kuyobora Minisiteri y’Ibidukikije na we yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Mu itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bigaragara ko hari ibyo agomba gusobanura. Gusa hari amakuru avuga ko hari ibyaha byakozwe muri Minisiteri y’Ibidukikije kandi ko hari abagomba kubyisobanuraho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Uncategorized

Abantu barindwi bakurikiranyweho kwiba Miliyoni 100 Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024 rweretse itangazamakuru abantu barindwi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bakurikiranyweho kwiba muri Banki Miliyoni ijana z’Amafaranga y’u Rwanda, baciye mu ishami ryayo rikorera hanze y’Igihugu. Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thiery yatangaje ko aba batawe muri yombi byaturutse ku makuru yari yamenyekanye bwa mbere bafata uwitwa Murindabigwi Patrick ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’ubu bujura, Kabanyana Constance, Nyandwi Gilbert, Uwababyeyi Marie Leandre, Barungi […]

todayJuly 25, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%