Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 38 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye ibirori by’umunsi mukuru w’u Bufaransa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yifatanyije na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abaturage b’iki Gihugu baba mu Rwanda n’abandi banyacyubahiro mu kwizihiza umunsi mukuru wahariwe u Bufaransa. Ni iburori byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 11 Nyakanga 2024. Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yashimiye Minsitiri Nduhungirehe. Ati: “Nyakubahwa Minisitiri Nduhungirehe, mwakoze kandi byari iby’agaciro kuba mwaje kwifatanya natwe mu ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru […]

todayJuly 12, 2024

Inkuru Nyamukuru

Indorerezi z’amatora muri EAC zigiye gukurikirana ayo mu Rwanda

Indorerezi z’amatora zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zatangiye gukurikirana ibikorwa by’amatora mu Rwanda, hagamijwe kugenzura niba azakorwa mu mucyo n’ubwisanzure nkuko bigenwa n’amategeko. Ni igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Mujyi wa Kigali n’Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, Veronica Mueni Nduva kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, wahaye ububasha Perezida w’urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kenya David K. Maraga bwo kuyobora itsinda ry’abantu 55 bazakurikirana ibikorwa by’amatora mu […]

todayJuly 12, 2024

Inkuru Nyamukuru

NEC yagaragarije indorerezi ibyo zikwiye kwitwararika

Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) yagaragarije indorerezi ibyo bakwiye kwitwararika mu gihe bazaba barimo kugenzura igikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe guhera tariki 15 Nyakanga ku bari imbere mu gihugu. Ni ibyo bagaragarijwe kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, ubwo bahuraga n’ubuyobozi bukuru bwa NEC mu rwego rwo kubaganiriza no kubagaragariza byinshi bijyanye n’amatora hamwe n’imyiteguro yayo aho igeze, yaba ibimaze gukorwa n’ibisigaye. Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa […]

todayJuly 12, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kagame yasezeranyije abatuye Bumbogo umuhanda wa kaburimbo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 nibwo umukandida ku mwanya wa Perezida, Paul Kagame yiyamamarije mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo abasezeranya ko nibatora neza tariki 15 Nyakanga ku munsi nyirizina w’amatora umuhanda ujya Bumbogo uzashyirwamo kaburimbo. Chairman wa FPR-Inkotanyi akaba n’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yizeje abaturage bo mu Karere ka Gasabo kubaha umuhanda wa kaburimo ugera i Bumbogo, natorerwa kuyobora […]

todayJuly 12, 2024

Inkuru Nyamukuru

Mu turemangingo tw’Abanyagicumbi wasangamo FPR, ubihinyuza azajye gupimisha ADN (Ubuhamya)

Shirimpumu Jean Claude, umuhinzi mworozi wo mu Murenge wa Shangasha Akarere ka Gicumbi yashimiye Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, ku gihango uwo muryango wagiranye n’Abanyagicumbi mu rugamba rwo kubohora Igihugu. Ati “Nyakubahwa Chairman, Abanyagicumbi dutewe ishema ryo kuba turi igicumbi cy’amateka yo kubohora u Rwanda, ndetse ntabwo nshidikanya ko urebye mu turemangingo tw’abanyagicumbi wasangamo FPR, ubihinyuza azajye gupimisha ADN”. Uwo mugabo yabyemeje agendeye ngo ku rugamba rwo kubohora u Rwanda […]

todayJuly 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

Hatangajwe ibiciro bishya by’amata

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe, mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yabitangaje nyuma y’isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego. Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa X, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje abarozi, abayobora amakusanyirizo y’amata, abacuruza amata, […]

todayJuly 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

#CECAFAKagameCup: APR FC yatangiye itsinda Singida Black Stars (Amafoto)

Kuri uyu wa Kabiri mu gihugu cya Tanzania hatangiye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024, aho APR FC ihagarariye u Rwanda yatangiye itsinda Singida Black Stars yo muri iki gihugu igitego 1-0. Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa mbili z’ijoro APR FC iwutangira mu bakinnyi babanje mu kibuga harimo abakinnyi bashya babiri ari bo Dushimimana Olivier bakunda kwita muzungu ukina iburyo asatira yakuye muri Bugesera FC, ndetse na Byiringiro […]

todayJuly 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

Diyosezi ya Gikongoro ibuze Umupadiri

Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yabuze Umupadiri witwa Félicien Hategekimana, witabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024, aho yazize uburwayi. Mu itangazo Diyosezi ya Gikongoro yashyize ku rubuga rwayo rwa X, riravuga ko Musenyeri Célèstin Hakizimana, afatanyije n’umuryango wa Felisiyani Hategekimana, ababajwe no kumenyesha Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihaye Imana, abakirisitu bose ba Diyosezi, abavandimwe n’inshuti , ko uwo Padiri Felisiyani Hategekimana yitabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 08 […]

todayJuly 9, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kagame yongeye gusaba Abanyarwanda kuryama bagasinzira

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kuryama bagasinzira kuko abakangisha gutera u Rwanda batabigeraho uretse kuba Ingabo z’Igihugu ziri maso n’Abanyarwanda muri rusange biteguye guhangana n’icyashaka guhungabanya umutekano wabo. Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Nyakanga 2024, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gusura indacye yabagamo umuyobozi w’Ingabo za RPA mugihe cyo kubohora u Rwanda iri ku Mulindi. Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yamubajije igisobanuro […]

todayJuly 9, 2024

0%