Inkuru Nyamukuru

Hatangajwe ibiciro bishya by’amata

todayJuly 10, 2024

Background
share close

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe, mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yabitangaje nyuma y’isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego.

Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa X, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje abarozi, abayobora amakusanyirizo y’amata, abacuruza amata, inganda ziyatunganya n’Abanyarwanda muri rusange ibyo biciro bishya by’amata.

Iri tangazo rigira riti: “Umworozi uyajyanye [Amata] ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe, mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw.”

Itangazo rikomeza rigira riti: ”Ikiguzi cy’ubwikorozi ku mata agemuwe ku nganda, aborozi cyangwa abacuruzi hazakomeza gukurikizwa imikoranire bari basanganwe.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko iri tangazo ritareba aborozi bari basazwe bafite abaguzi cyangwa isoko ry’amata ku giciro kiri hejuru y’icyavuzwe haruguru.

MINICOM yasabye inzego zibishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri iri tangazo. Mbere yuko ibi biciro bihindurwa, umuworozi yahabwaga 300 Frw kuri Litiro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

#CECAFAKagameCup: APR FC yatangiye itsinda Singida Black Stars (Amafoto)

Kuri uyu wa Kabiri mu gihugu cya Tanzania hatangiye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024, aho APR FC ihagarariye u Rwanda yatangiye itsinda Singida Black Stars yo muri iki gihugu igitego 1-0. Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa mbili z’ijoro APR FC iwutangira mu bakinnyi babanje mu kibuga harimo abakinnyi bashya babiri ari bo Dushimimana Olivier bakunda kwita muzungu ukina iburyo asatira yakuye muri Bugesera FC, ndetse na Byiringiro […]

todayJuly 10, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%