Kamonyi: Imodoka yari itwaye umurwayi yaheze mu mugezi
Imbangukiragutabara (Ambulance) yo ku bitaro bya Remera-Rukoma, yari itwaye umurwayi iva ku kigo nderabuzima cya Kabuga, imujyanye kuri ibyo bitaro, yatwawe n’amazi y’umugezi uri hagati y’Imirenge ya Runda na Ngamba. Ku bw’amahirwe abari muri iyo mbangukiragutabara bavuyemo ari bazima, umurwayi akaba yatwawe n’indi mbangukiragutabara yahamagawe hamaze kuba icyo kibazo. Amakuru yemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nayaho Sylvere avuga ko iyo mbangukiragutabara yari itwaye umurwayi yagize ikibazo cy’umuhanda unyerera, umushoferi […]