Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 59 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Kamonyi: Imodoka yari itwaye umurwayi yaheze mu mugezi

Imbangukiragutabara (Ambulance) yo ku bitaro bya Remera-Rukoma, yari itwaye umurwayi iva ku kigo nderabuzima cya Kabuga, imujyanye kuri ibyo bitaro, yatwawe n’amazi y’umugezi uri hagati y’Imirenge ya Runda na Ngamba. Ku bw’amahirwe abari muri iyo mbangukiragutabara bavuyemo ari bazima, umurwayi akaba yatwawe n’indi mbangukiragutabara yahamagawe hamaze kuba icyo kibazo. Amakuru yemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nayaho Sylvere avuga ko iyo mbangukiragutabara yari itwaye umurwayi yagize ikibazo cy’umuhanda unyerera, umushoferi […]

todayMay 4, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nyabihu: Igiti cyagwiriye imodoka itwara abagenzi

Mu muhanda Nyabihu-Ngororero mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, imodoka itwara abagenzi izwi nka Twegerane, yagwiriwe n’igiti, abagenzi n’umushoferi barokorwa n’uko bari bamaze gusohoka muri iyo modoka. Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatanu tariki 04 Gicurasi 2024 mu masaha y’igicamunsi, ubwo abagenzi bari bamaze kuva muri iyo modoka, umushoferi yayiparitse ku muhanda mu gihe yari ategereje abandi bagenzi, igiti kirayigwira. Iyo modoka yagwiriwe n’icyo giti nta muntu n’umwe wari […]

todayMay 4, 2024

Inkuru Nyamukuru

Rusizi: Umusore birakekwa ko yiyahuye kubera ko umukobwa yamubenze

Umusore witwa Ishimwe Ramazani wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, wari ufite imyaka 24 y’amavuko, birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi, nyuma y’uko umukobwa amwanze. Umurambo w’uwo musore wabonetse amanitse mu mugozi yapfuye, nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru Konekt 250 ibivuga. Uwo musore ngo yasize yanditse urupapuro, avugamo ko yahisemo kwiyahura kuko kubengwa n’uwo mukobwa bingana no gupfa. Muri iyo baruwa, yanditse yibaza impamvu agerageza […]

todayMay 4, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kamonyi: Impanuka y’ikamyo yakomerekeyemo umuntu umwe

Mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2024 habereye impanuka y’ikamyo yahirimye igwa munsi y’umuhanda umushoferi wari uyitwaye arakomereka. Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko. Ati “ Impanuka ntawe yahitanye hakomeretse byoroheje umushoferi, yatewe n’imiyoborere mibi no kutaringaniza umuvuduko kandi hagwaga imvura nyinshi”. SP Kayigi asaba abatwara ibinyabiziga kwitwarari […]

todayMay 3, 2024

Inkuru Nyamukuru

Iburasirazuba: Abantu bane bapfuye barohamye mu minsi ibiri gusa

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko tariki ya 30 Mata na 01 Gicurasi 2024, abantu bane barimo umwarimu bapfuye barohamye mu mazi. Uko ari bane (4), batatu ni abo mu Karere ka Kayonza naho umwe (1) akaba uwo mu Karere ka Gatsibo. Tariki ya 30 Mata, umwana witwa, Ingeri Mpambara Aviella, w’imyaka ibiri (2) y’amavuko yaguye mu kinogo gifata amazi mu Murenge wa Gahini, Akagari […]

todayMay 3, 2024

Inkuru Nyamukuru

Harimo gutegurwa irushanwa ry’ubwiza rigenewe ibishushanyo byakozwe n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence).

“Miss AI” niryo rushanwa rya mbere rigenewe amashusho yakozwe n’ubwenge bw’ubukorano (Avatars) rigiye kubera hano ku isi. Ikigo Fanvue World AI Creator Awards (WAICA) nicyo cyateguye aya marushanwa azaba arimo n’ibihembo by’amafaranga atari make ku bazatsinda. Ishusho yakozwe n’ubwenge bw’ubukorano izaza ku mwanya wa mbere izahembwa ama Euro 4,600, ndetse nyirayo ashyirwe muri gahunda y’amasomo ifite agaciro k’ama Euro 2,600. Birumvikana ko aya mafaranga atazahabwa ibi bishushanyo, ahubwo azahabwa ba […]

todayMay 3, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Babiri bakekwaho kwica Noteri barashwe

Abantu babiri bakekwaho kwica Ndamyimana Elyse wari Noteri w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, barashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, bivugwa ko bagerageje gutoroka inzego z’umutekano mu gihe bari bagiye kwerekana abo bakoranaga. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko nyuma y’urupfu rwa Ndamyimana Elyse wari Noteri w’Umurenge wa Remera, hakozwe iperereza hafatwa abantu babiri bakekwaho uruhare muri urwo […]

todayMay 3, 2024

Inkuru Nyamukuru

Col Uwimana watorotse CNRD/FLN yakomoje ku rugendo rw’ibirometero 600 yakoze atahuka

Colonel Uwimana Alphonse wabashije gutoroka inyeshyamba z’umutwe witwaje intwaro wa CNRD/FLN urwanya Leta y’u Rwanda, ubarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishimira ko nyuma y’urugendo rw’ibirometero bisaga 600 yakoze aturutse muri ayo mashyamba, yageze mu Rwanda akakiranwa ubwuzu, ahabwa inyigisho n’amahugurwa byamufashije kurushaho guhindura imyumvire, none akaba agiye gukomeza kubaka Igihugu afatanyije n’abandi Banyarwanda. Mu nzira yagiye anyuramo mu gihe cy’iminsi itanu yamaze muri urwo rugendo […]

todayMay 3, 2024

Inkuru Nyamukuru

Guteza imbere Siyansi bizagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu – Dr. Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yafunguye ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya 5 y’Ihuriro ry’Abajyanama ba za Guverinoma muri Siyansi (INGSA) ibera i Kigali kuva ku itariki ya 1-2 Gicurasi 2024. Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, avuga ko Siyansi itegerejweho kugira uruhare rukomeye mu rugendo Igihugu cyatangiye rwo kuzagira ubukungu buringaniye muri 2035. Minisitiri w’Intebe yabitangarije mu nama ya gatanu y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abajyanama ba za Guverinoma mu bya Siyansi, […]

todayMay 2, 2024

0%