Inkuru Nyamukuru

Kigali: Babiri bakekwaho kwica Noteri barashwe

todayMay 3, 2024

Background
share close

Abantu babiri bakekwaho kwica Ndamyimana Elyse wari Noteri w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, barashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, bivugwa ko bagerageje gutoroka inzego z’umutekano mu gihe bari bagiye kwerekana abo bakoranaga.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko nyuma y’urupfu rwa Ndamyimana Elyse wari Noteri w’Umurenge wa Remera, hakozwe iperereza hafatwa abantu babiri bakekwaho uruhare muri urwo rupfu.

Ati “Amakuru akimenyekana ko Noteri yishwe, hakozwe iperereza dusanga abo bagabo bari basanzwe ari abajura bakorera ubujura mu Mirenge ya Gisozi, Muhima na Kacyiru”.

Abo bantu ubwo bajyaga kwerekana abandi bakorana na bo muri iki gitondo, umwe ngo yagerageje kwiruka, umupolisi amwirukanseho undi na we ashaka guca mu kindi cyerekezo, babahagaritse baranga, biba ngombwa ko babarasa barapfa.

Iperereza ryagaragaje ko abo bantu bari baragiye bafungwa mu bihe bitandukanye mu bigo bifungirwamo inzererezi no muri Gereza.

ACP Rutikanga avuga ko hari umwe wari mu gihano gisubitse aho yari yarahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

ACP Rutikanga avuga ko ibikorwa byabo by’ubujura babikoraga bitwaje ibyuma ndetse bajya no muri ibyo bikorwa bakabanza gukora inama ku kabari kari ku Kinamba kuko bari bariyemeje kubeshwaho n’ubugizi bwa nabi.

Tariki 19 Mata 2024 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Noteri Ndamyimana Elyse yishwe atewe ibyuma mu masaha y’ijoro atashye. Icyo gihe ababikoze ntabwo bahise bamenyekana gusa Polisi yahise itangira iperereza iza gufata abo bantu babiri.

ACP Rutikanga yatanze ubutumwa ku bishora mu bikorwa nk’ibi ko bagomba kumenya ko ubujura nta mwanya bufite, ndetse ko ibikorwa by’ubugome birimo kuvutsa ubuzima abantu bitazihanganirwa habe na gato.

Umuvugizi wa Polisi ACP Rutikanga yavuze ko inzego z’umutekano zirimo zishakisha abantu bakora ibikorwa nk’ibyo aho bari hose ndetse akabagira inama ko bagomba kubihagarika kuko uzabifatirwamo wese atazihanganirwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Col Uwimana watorotse CNRD/FLN yakomoje ku rugendo rw’ibirometero 600 yakoze atahuka

Colonel Uwimana Alphonse wabashije gutoroka inyeshyamba z’umutwe witwaje intwaro wa CNRD/FLN urwanya Leta y’u Rwanda, ubarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishimira ko nyuma y’urugendo rw’ibirometero bisaga 600 yakoze aturutse muri ayo mashyamba, yageze mu Rwanda akakiranwa ubwuzu, ahabwa inyigisho n’amahugurwa byamufashije kurushaho guhindura imyumvire, none akaba agiye gukomeza kubaka Igihugu afatanyije n’abandi Banyarwanda. Mu nzira yagiye anyuramo mu gihe cy’iminsi itanu yamaze muri urwo rugendo […]

todayMay 3, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%