Inkuru Nyamukuru

Harimo gutegurwa irushanwa ry’ubwiza rigenewe ibishushanyo byakozwe n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence).

todayMay 3, 2024

Background
share close

“Miss AI” niryo rushanwa rya mbere rigenewe amashusho yakozwe n’ubwenge bw’ubukorano (Avatars) rigiye kubera hano ku isi.

Ikigo Fanvue World AI Creator Awards (WAICA) nicyo cyateguye aya marushanwa azaba arimo n’ibihembo by’amafaranga atari make ku bazatsinda.

Ishusho yakozwe n’ubwenge bw’ubukorano izaza ku mwanya wa mbere izahembwa ama Euro 4,600, ndetse nyirayo ashyirwe muri gahunda y’amasomo ifite agaciro k’ama Euro 2,600.

Birumvikana ko aya mafaranga atazahabwa ibi bishushanyo, ahubwo azahabwa ba nyiri bishushanyo (ni ukuvuga umuntu wakoresheje ubwenge b’’ubukorano maze agahimba iyo shusho).

Mu guhitamo uzaba “Miss AI” hazakurikizwa ibintu bitatu. Icya mbere ni ubwiza bw’igishushanyo. Icya kabiri ni ubumenyi uwakoze igishushanyo afite mu gukoresha ubwenge bw’ubukorano. Naho icya gatatu ni uburyo icyo gishushanyo gikunzwe cyangwa se gikurikirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Kimwe nko mu yandi marushanwa y’ubwiza, ibishushanyo bizitabira “Miss AI” bizahatwa ibibazo ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima ku isi.

Kimwe nk’andi marushanwa y’ubwiza, iri rushanwa naryo rizaba rifite akanama nkemurampaka (judges) kazaba kagizwe “n’abantu” bane. Ariko ikidasanzwe ni uko muri bano “bantu” bane, hazaba harimo abantu ba nyabo babiri ndetse n’abanyamideli bo muri mudasobwa babiri (virtual models). Aba banyamideli bo muri mudasobwa ni Aitana Lopez et Emily Pellegrini, nabo ubwabo bakaba ari ubwenge bw’ubukorano bukora akazi ko kwerekana imideli.

By’umwihariko Aitana Lopez akaba afite abamukurikira bagera ku bihumbi 300 kuri Instagram, ndetse akaba yinjiza ama Euro ibihumbi 10 buri kwezi, kubera kano kazi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Babiri bakekwaho kwica Noteri barashwe

Abantu babiri bakekwaho kwica Ndamyimana Elyse wari Noteri w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, barashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, bivugwa ko bagerageje gutoroka inzego z’umutekano mu gihe bari bagiye kwerekana abo bakoranaga. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko nyuma y’urupfu rwa Ndamyimana Elyse wari Noteri w’Umurenge wa Remera, hakozwe iperereza hafatwa abantu babiri bakekwaho uruhare muri urwo […]

todayMay 3, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%