Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 60 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Hari ibyo abana babaza abakuru kuri Jenoside bikabagora kubibonera ibisubizo

Ubwo mu Murenge wa Simbi na Maraba ho mu Karere ka Huye bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 18 Mata 2024, hagaragajwe bimwe mu bibazo bishamikiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 abana bakunze kubaza ababyeyi, rimwe na rimwe kubasubiza bikabagora. Mu bibazo byagaragajwe byibazwa n’abana ndetse n’urubyiruko kugeza ku myaka 30, harimo ibyavuzwe n’abantu bakuru, ariko bagaragaza ko byibazwa n’abana batoya bo kuva ku […]

todayMay 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Kugira ubumenyi bw’ikoranabuhanga bizafasha urubyiruko kwihangira imirimo

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, ku wa Gatatu tariki 01 Gicurasi 2024, hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bw’ikoranabuhanga buzabafasha kwihangira imirimo. Ni ibirori byabereye i Kigali ku rwego rw’Igihugu, aho byitabiriwe n’abagera kuri 200 baturutse mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta, abikorera, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Muri ibyo birori hanatangirijwemo ukwezi kwahariwe umurimo mu Rwanda, kuzibanda ku myaka 30 y’ihangwa ry’imirimo mu rubyiruko […]

todayMay 2, 2024

Inkuru Nyamukuru

Sénégal: Batashye Urwibutso rwa Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, ari kumwe n’abayobozi batandukanye muri Sénégal, yatashye ku mugaragaro Urwibutso rwa Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye mu Rwanda. Urwibutso rwubakiwe Captain Mbaye Diagne Captain Mbaye Diagne yitabye Imana tariki 31 Gicurasi 1994 ahitanywe n’igisasu ubwo yari mu kazi, akaba ashimirwa ubutwari yagaragaje mu gihe cya Jenoside ubwo yemeraga kwitangira […]

todayMarch 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Polisi y’u Rwanda yaburiye abishora mu bujura

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu bose bakora ibikorwa by’ubujura butandukanye ariko cyane cyane abiba insinga z’amashanyarazi ko batazihanganirwa igihe bazaba bafatiwe muri iki cyaha. Umuvugizi wa Polisi w’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today ko hari abantu bafatiwe muri ibyo bikorwa, ndetse ko bagikomeje gushakisha abandi bakekwaho ibyo byaha. ACP Rutikanga avuga ko mu mwaka wa 2023 hafashwe abantu 120, n aho mu ntangiriro y’umwaka wa 2024 hafashwe abantu […]

todayMarch 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Ngabitsinze yasobanuye iby’umuceri utujuje ubuziranenge watumijwe mu mahanga

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasobanuye ibyemezo byafashwe ku muceri watumijwe mu mahanga ukagera mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, ariko bikaza kugaragara ko utujuje ubuziranenge, ndetse n’ufite ubuzirange bwemewe ukaba wari ufite nomero ku mifuka zidahura n’ibirimo imbere. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko uwo muceri wafashwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro (RRA), nyuma y’uko […]

todayMarch 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kigiye guha u Rwanda miliyoni 165 z’Amadolari ya Amerika

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), kigiye guha u Rwanda Miliyoni 165 z’Amadolari ya Amerika azarufasha muri gahunda z’iterambere no gukomeza kuzamura ubukungu bw’Igihugu. Impande zombi zahuriye mu biganiro Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro itsinda rya IMF riyobowe na Ruben Atoyan ryari rimaze iminsi mu Rwanda, kuva tariki 11 Werurwe 2024, ryagiranye n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye hagamijwe kugenzura uko ubukungu bwifashe no kureba niba koko u Rwanda rwujuje ibisabwa kugira ngo ruhabwe […]

todayMarch 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Mwigire ku bandi, ariko iteka mujye mureba ibibafitiye umumaro: Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame, yibukije urubyiruko rw’Inkubito z’Icyeza, gushishoza, bakigira ku bandi, ariko iteka bakareba ibibafitiye umumaro, ndetse anabibutsa kwirinda inzoga kuko atari iz’abato. Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cyo guhemba Inkubito z’Icyeza Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024, mu muhango wo guhemba abanyeshuri b’abakobwa 216 batsinze neza mu mashuri abanza, Icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye, biswe Inkubito z’Icyeza, wabereye mu ishuri ryisumbuye rya Maranyundo Girls School, riri mu […]

todayMarch 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Izindi mpunzi 91 zivuye muri Libya zageze mu Rwanda

Minisiteri y’Ubutabazi yatangaje ko ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 17 cy’impunzi 91 zivuye muri Libya, aho zari zimaze igihe zibayeho nabi zishaka kujya gushakira imibereho ku mugabane w’u Burayi. Impunzi 91 zageze mu Rwanda Amakuru Minisiteri y’Ubutabazi yanyujije kuri X, avuga ko u Rwanda rwakiriye impunzi zikomoka mu bihugu bitandukanye, muri zo 38 zivuye muri Sudani, 33 zivuye muri Eritrea, […]

todayMarch 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ntangira nari mfite ubwoba nibaza ukuntu aba bantu nzabayobora – Dr. Diane Karusisi uyobora BK

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko ubuhanga yakuranye mu ishuri bwamugize uwo ari we uyu munsi, kubera ko yakuze akunda kwiga, kandi akanuzuza amasomo ye. Dr. Diane Karusisi Dr. Karusisi wigiye amashuri ye mu mahanga, ngo nubwo atari azi ko ashobora kuzaba umukozi wa Banki, ariko urugendo rw’ibyo amaze kugeraho rwatangiriye ku ntebe y’ishuri, kuko uretse kuba yari umuhanga, ariko kandi yanakundaga kwiga, ku buryo […]

todayMarch 22, 2024

0%