Urukiko rwanzuye ko Biguma atazakurikiranwaho Abatutsi biciwe i Karama
Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ruri kuburanisha mu bujurire, Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma wiyise Manier, rwanzuye ko atazakurikiranwaho kugira uruhare ku batutsi bari bahungiye ku musozi wa Karama bakahacirwa. Urwibutso rwa Muyira rushyinguyeho Abatutsi biciwe ku misozi ya Nyamure na Karama Ni icyemezo batangaje mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024. Haba mu rubanza rwabaye umwaka ushize ubwo Biguma yaburanaga bwa mbere agahamywa ibyaha […]