KT Parade
Cyateguwe na Germaine Umukazana
KT Parade ni ikiganiro kigezweho kandi gikunzwe kikugezaho umuziki ushyushye kandi mushya, amakuru ari kuvugwa ku isi, inama ku rukundo n’ibindi byinshi.
closeKT Radio Real Talk, Great Music
Amakuru agezweho, arimo kuvugwa kuri iyi saha.
close
Christophe Kivunge afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu itangazamakuru yakuye muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK).
Christophe Kivunge yatangiye gukora kuri KT Radio mu mwaka 2012, aho yagize inshingano zitandukanye zirimo gusoma amakuru, kuyatara, kuyobora ibiganiro kuri politiki, ibijyanye n’imyidagaduro, ubumenyi rusange, ndetse n’amateka y’ u Rwanda n’isi muri rusange.
Kuri ubu ni umuyobozi wa porogaramu za KT Radio; ategura kandi ikiganiro “Inyanja Twogamo”
Mu buzima busanzwe akunda kureba film, gutembera, kwiyungura ubumenyi cyane cyane muri science na technology.
Gasana Marcellin yatangiye gukorera Kigali Today mu mwaka wa 2011 aho yari ayihagarariye mu karere ka Karongi.
Muri Werurwe 2014, yaje gukorera ku cyicaro cya Kigali Today Ltd, atangira akazi ko kuyobora ishami ry’amakuru kuri KT Radio, kuyavuga no gukora ibindi biganiro.
Ubu Gasana Marcellin ategura gahunda y’indirimbo zisobanuye buri wa 6 kuva 6:30 kugeza 7:30.
Akunda films, muzika cyane cyane ikoze mu buryo bw’umuzikingiro (Live music), ndetse agakunda kuvuza gitari (guitar).
Rusakara amaze imyaka 13 mu mwuga w’itangazamakuru.
Amashuri yisumbuye yayize muri Petit Seminaire Saint Leon y’i Kabgayi, akomereza mu iseminari ya Rutongo na Philosophicum ya Kabgayi. Yize itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda na Christian University.
Guhera mu mwaka wa 2005 yatangiye gukorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radiyo Maria, Izuba Rirashe, Radiyo Authentique, Ruhagoyacu, Pax press n’ibindi aho yibandaga ku nkuru n’ibiganiro by’imyidagaduro ndetse n’imikino.
Rusakara yatangiye gukorera Kigali Today Ltd guhera mu mwaka wa 2014 aho yari ayihagarariye mu karere ka Nyamasheke. Mu mwakwa wa 2016 nibwo yaje gukorera ku kicaro gikuru mu mugi wa Kigali aho akora ibiganiro Buracyeye n’Urukumbuzi.
Copyright © 2025 KT Radio. All Rights Reserved.