Abamotari bifuza ko bagira icyo bagenerwa ku mafaranga binjiza bamamaza

Yanditswe na KT Radio Team February 4, 2019 - 19:26

Abamotari barifuza kujya bahabwa ku mafaranga ava mu kwamamaza ibigo by’itumanaho nka Airtel- Tigo na MTN.
Ibi bigo biha impuzamakoperative y’abamotari (FERWACOTAMO ) miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi, maze abamotari bagategekwa kwambara amajire (gilet) ariho ibirango n’ubutumwa bw’ibyo bigo.
Gusa abamotari bavuga ko batajya babona kuri ayo mafaranga ava mu kwamamaza.
Ubuyobozi bwa FERWACOTAMO bwo buvuga ko ayo mafaranga bayabona ariko agakoreshwa mu mirimo y’iyo mpuzamashyirahamwe.

Umva inkuru irambuye hano:

Tanga Igitekerezo