Inkuru Nyamukuru

Gukaraba intoki bibe umuco, kuko ntibirinda Coronavirus gusa

todayOctober 16, 2020 31

Background
share close

Gukaraba intoki kenshi kandi neza bikwiye kuba umuco ku bantu bose, kuko n’ubwo abantu babishishikarijwe cyane muri iki gihe cyo kwirinda indwara ya Coronavirus, ubundi bifasha mu kurinda n’izindi ndwara nyinshi zishobora kwandura binyuze mu ntoki.

Ubu butumwa bwagarutsweho n’ubuyobozi bw’umuryango Water Aid ku bufatanye n’Akarere ka Nyamagabe, ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki kuri uyu wa 15 Ukwakira.

Dr Augustin Sendegeya, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare, CHUB, avuga ko mu ndwara zandura binyuze mu ntoki harimo iy’amaso abantu bamwe bajya bita “amarundi”, ebola, impiswi n’umwijima wo mu bwoko bwa A.

Ku munsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki, i Nyamagabe hatashywe ku mugaragaro amakarabiro 4 yubatwe n’umuryango Water Aid. Aya makarabiro yubatse kuri gare, ku isoko ryo mu mujyi i Nyamagabe, ndetse no ku isoko rya Kaduha n’irya Gasarenda.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%