Ababaji 1000 bahawe impamyabushobozi

Yanditswe na KT Radio Team October 18, 2018 - 19:31

Ababaji 1000 bakoraga nta kigaragaza ko bazi umwuga w’ububaji bahawe impamyabushobozi (Certificat) zerekana ko babizi neza.
Ubwo bagezwagaho izo mpamyabushobozi aba babaji batangaje ko abakiriya babo bazarushaho kubagirira ikizere bityo na bo bakabona amasoko bakiteza imbere.
Abo babaji bibumbiye muri sendika y’abakora imyuga itandukanye (STECOMA), bakaba bahawe impamyabushobozi nyuma yo kugenzurirwa aho bakorera, kugira ngo hamenyekane niba ibyo bakora babizi kandi babikora neza.