Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyantwari Alphonse yahumurije aborozi bagize ikibazo cyo kubura isoko ry’amata ari mu kiciro cya kabiri, avuga ko icyumweru kirangira babonye igisubizo ku bibazo bafite.
Yabivugiye mu nama yahuje ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba, uturere tubarizwamo aborozi bagemura amata ku ruganda rwa Mukamira hamwe n’ubuyobozi bw’uruganda.
Ni nyuma y’uko aborozi bo mu turere dukorana n’uruganda rwa Mukamira bavuga ko bari mu gihombo baterwa n’uko uru ruganda rwahagaritse kwakira amata yabo nyuma y’uko na rwo rubuze isoko rwari rufite hanze y’igihugu.
KT Radio
Ahabanza
Inkuru Nyamukuru
Uburengerazuba: Ikibazo cy’amata yari yarabuze isoko cyaba kigiye gukemuka