KAGAME Paul: Ingeso yo gukunda guhabwa ni yo ikenesheje Africa

Yanditswe na KT Radio Team November 19, 2018 - 16:16

Nyuma y’umwaka u Rwanda rumaze ruyobora umuryango w’Africa Yunze Ubumwe (AU), President Kagame Paul aremeza ko Africa bizayigora kwikura mu bukene igihe ingeso yo gutega amaboko ikigaragara mu bihugu byinshi.
Ibi President Kagame yabivugiye mu kiganiro yahuriyemo kuri uyu wa mbere 19 Ugushyingo, n’abagize umuryango w’abayobozi bakiri bato “Young Presidents’ Organization”.