Kagame Paul – Nidufatanyiriza hamwe tuzagera kuri Africa twifuza

Yanditswe na KT Radio Team December 3, 2018 - 12:26

President Kagame yemeza ko umurage nyakwigendera Nelson Mandela yasigiye isi, ugomba kubera isomo Africa yose mu rugendo irimo rwo kugeza ubuzima bwiza kuri bose.
President Kagame yabivuze ku cyumweru i Johannesburg muri Africa y’Epfo, ahabereye iserukiramuco mpuzamahanga bise Global Citizens Festival.
Ni iserukiramuco ryajyanishwijwe n’imyaka 100 ishize Nelson Mandela avutse, ryitabirwa n’abayobozi baturutse imihanda yose, abikorera n’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.