Inkuru Nyamukuru

RDF yivuganye aba FDLR bane bateye muri Rubavu

todayDecember 10, 2018 69

Background
share close

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col. Innocent Munyengango, yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda baraye bivuganye inyeshyamba enye za FDLR zagabye igitero mu karere ka Rubavu.
Ni igitero cyagabwe ahagana mu masasita z’ijoro mu mudugudu wa Cyamabuye mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana, uhana imbibi n’ ikibaya cya Congo.

Sylidio Sebuharara wa Kigali Today wadutariye iyi nkuru, yanditse ko ari igitero cya kabiri cya FDLR kiburijwemo muri uyu mwaka, kuko mu minsi ishize bigeze gutera muri ako gace, bakarasa inka z’abaturage.
FDLR yashyizwe na leta zunze ubumwe za America ku rutonde rw’umutwe w’iterabwoba, ziganjemo abanyarwanda bahungiye muri Republica iharanira Demukarasi, nyuma yo gusiga bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakaza gutsindwa n’ingabo za FPR Inkotanyi.

Soma inkuru irambuye kuri www.kigalitoday.com

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%