Perezida Kagame yiyemeje gukemura burundu ikibazo cya ‘buruse’ z’abanyeshuri
Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’amafaranga y’inguzanyo agenerwa abanyeshuri ba za kaminuza (buruse) agitinda kubageraho agiye kukigira icye bityo gikemuke burundu. Yabivuze ubwo yari yitabiriye ibiganiro by’ihuriro ry’urubyiruko rw’u Rwanda (Youthconnekt 2018), kuri uyu wa 12 Ukuboza 2018, icyo kibazo kikaba cyazamuwe n’umwe mu banyeshuri ba kaminuza wavugaga ko buruse ikomeje gutinda.
Post comments (0)