Perezida Paul Kagame ari Davos, Swiss mu ihuriro ngarukamwaka ryiga ku bukungu bw’isi (WEF)

Yanditswe na KT Radio Team January 23, 2019 - 18:47

Kuri uyu wa gatatu Perezida Kagame yitabiriye ibiganiro byibanze ku mwanya Africa ifite mu bihe bishya isi igezemo. Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu benshi bamaze kubona ko hari inyungu nyinshi zizazanwa no gutera imbere kwa Africa yunze ubumwe.