Urukiko rwateye utwatsi ikirego cya Bannyahe
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanze kwakira ikirego abaturage bo mu midugudu ya Kangondo I na Kangondo II barezemo Akarere ka Gasabo, rwanzura ko nta gaciro gifite. Ubwo urwo rubanza rwasubukurwaga ku wa gatatu tariki 06 Gashyantare 2019, Akarere ka Gasabo kari kasabye urukiko kutakira ikirego ngo kiburanishwe mu mizi. Urukiko rwasanze icyifuzo cy’Akarere gifite ishingiro rwanzura ko ikirego cy’abatuye muri ako gace giteshejwe agaciro. Impamvu ngo ni uko abarega batakambiye […]
Post comments (0)