Perezida Paul Kagame yakiriye ba Ambasaderi 13 bashya

Yanditswe na KT Radio Team February 22, 2019 - 19:40

Ba Ambasaderi 13 bashya bagejeje kuri Perezida wa Repuburika Paul Kagame impapuro zibahesha uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Abo ba Ambasaderi bakiriwe kuri uyu wa 22 Gashyantare 2019, ni ab’ibihugu bya Thailand, Poland, New Zeland, Canada, Vietnam, Turukiya, Ghana, Arabie Saudite, Portugal, Mozambique, Benin, Isiraheri na Sri Lanka.
Abakiriwe bose bagaragarije Umukuru w’igihugu imigambi bafite muri manda yabo, mu rwego rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibihugu byabo bahagarariye.