Mu nama y’Umuryango w’Abayobozi bakiri bato izwi nka ‘YPO EDGE’ perezida Paul Kagame yavuze ko mu 1995 yari mu bihe bikomeye aho kubonera umwanya umuryango byari bikomeye, ku buryo byageze aho amara icyumweru cyose atabonana n’umwana we wari ufite imyaka ine gusa.
Mu kiganiro umukuru w’igihugu yatanze ku munsi w’ejo cyibanze ku gusangiza abandi urugendo rutoroshye u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo rugere aho rugeze ubu mu iterambere, yavuze ko abayobozi b’ibigo by’ishoramari badakwiye guharira umwanya wabo wose akazi, ahubwo ko bagomba no kugira igihe cyo kwita ku muryango.
Aha akaba yifashishije urugero rw’ibyamubayeho mu mwaka w’ 1995 ubwo umuhungu we mukuru yari afite imyaka ine y’amavuko.
Umva Perezida Kagame hano:
Perezida Kagame yifashishije urwo rugero ashaka kubwira abayobozi b’ibigo by’ishoramari ko badakwiye guharira umwanya wabo wose akazi, ahubwo ko bagomba no kugira igihe cyo kwita ku muryango.
Inama y’Umuryango w’Abayobozi bakiri bato (YPO) yahuriyemo abanyamuryango bo mu bihugu 130 byo hirya no hino ku isi. Abayitabiriye bungurana ibitekerezo ku bibazo biri mu ishoramari, politiki, siyansi, ikoranabuhanga na gahunda zo gufasha abababaye.
Mu 2003, YPO yahaye igihembo Perezida Kagame cyitwa Global Leadership Award, kubera imiyoborere yahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda, ibyo bikagaragarira ku kwimakaza amahoro n’ikigero cy’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza yabagejejeho.
Post comments (0)