Abadepite mu nteko ishingamategeko ku wa kabiri ntibanyuzwe n’ibikubiye muri raporo ya ministere ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI; yari igamije kugaragaza uko ubuhinzi bw’u Rwanda butera imbere hagamije kwihaza mubiribwa.
Nyuma yo kutanyurwa n’ibisobanuro bikubiye mu nyandiko yasobanuwe na ministre Mukeshimana Geraldine; abadepite batoye umwanzuro wo gushyiraho akanama kihariye gashinzwe kugenzura iyi ministere n’imikorere yayo mu guteza imbere politiki y’ubuhinzi n’ubworozi.
Umva inkuru irambuye hano: