Month: April 2019

76 Results / Page 1 of 9

Background

Inkuru Nyamukuru

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr Richard Sezibera aratangaza ko abandi bayoboye imitwe irwanya u Rwanda bazagarurwa mu gihugu mu gihe cya vuba, nk’uko Callixte Nsabimana uzwi ku izina rya Majoro Sankara yagejejwe mu Rwanda mu minsi yashize. Dr Sezibera yatangarije abanyamakuru ibyo yaganirije abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, aho abizeza ko u Rwanda rufite umutekano uhagije. Bimwe mu bihugu bikomeye ku isi byari byasabye […]

todayApril 30, 2019 55

Inkuru Nyamukuru

Impano ya miliyari 110 igiye gushorwa mu buvuzi, ubuhinzi no guteza imbere imijyi

Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’igihugu cy’u Bubiligi y’impano ya miliyoni 120 z’ama Euros ni ukuvuga hafi miriyari 110 z’amafaranga y’ Urwanda, azafasha u Rwanda kwihutisha iterambere mu buvuzi, ubuhinzi, no guteza imbere umujyi wa Kigali n’iwunganira. Iyi mpano izagabanywa muri ibyo byiciro byose, aho mu buvuzi hazakoreshwa hafi miriyari 45 z’amafaranga y’U Rwanda, mu buhinzi hakazakoreshwa hafi miriyari 30, naho mu guteza imbere imijyi hakazajya hafi miriyari 28 z’amafaranga […]

todayApril 30, 2019 32

Inkuru Nyamukuru

Sosiyete Sivile yasobanuriwe itegeko rishya rigenga imisoro

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2019, Imiryango nyarwanda itegamiye kuri Leta, yasobanuriwe itegeko rishya rigenga imisoro hagendewe kuyandi mategeko agenga iyi miryango. Mu biganiro byahuje iyi miryango ndetse n’ibigo birimo Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro na Ministere y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), berekanye impungenge kuri iri tegeko, cyane cyane mu ngingo ivuga ko iyi miryango igomba kumenyekanisha ingengo y’imari. Kuri iki kibazo Rwanda Revenue ivuga ko kumenyekanisha […]

todayApril 30, 2019 39

Inkuru Nyamukuru

Kwibuka 25: Abakozi b’ibitaro bya Mibirizi barasabwa kwigira ku butwari bw’abari abakozi bishwe muri Jenoside

Bamwe mu bakozi b’ibitaro bya Mibirizi bahoze ari abaganga muri ibyo bitaro mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, bavuga ko n’ubwo bari biteguye gupfa, banze ko bagenzi babo bari bakomerekejwe n’interahamwe babapfira mu maso, bahitamo kubarwanaho mu buryo bwo kubavura. Mu muhango wo Kwibuka mu bitaro bya Mibirizi, umuyobozi wabyo yasabye abakozi b’ibitaro kugera ikirenge mucya bagenzi babo bishwe batanga serivisi nziza. Umva inkuru irambuye hano:

todayApril 30, 2019 80

Inkuru Nyamukuru

Rwamagana: Abanyamadini bahawe ubumenyi bwo gufasha abahuye n’ihohoterwa

Umuryango Ihorere Munyarwanda avuga ko ugiye gukorera ubuvugizi abanyamadini n’amatorero bahugurwe ku mategeko, gufasha abahuye n’ihohoterwa no kubafasha kutihutira kujya mu mategeko kuko byatuma ibyaha byagabanuka abanyarwanda bagakora bakiteza imbere. Babitangaje kuri uyu wa 29 Mata, mu biganiro byahawe abanyamadini n’amatorero n’indi miryango itegamiye kuri Leta ikorera mu karere ka Rwamgana ku guteza imbere ubutabera. Umva inkuru irambuye hano:

todayApril 29, 2019 31

Inkuru Nyamukuru

Abahinduye amazina bafite ibyago byo kutazahabwa serivisi n’ibyangombwa bifuza

Zimwe mu nzego za Leta ziraburira abahindura amazina yabo ko bafite ibyago by’uko badashobora gukora ibizamini bya Leta cyangwa guhabwa impamyabumenyi n’ibindi byangombwa bitangwa na Leta. Abakozi b’inzego z’ubutabera hamwe n’izishinzwe uburezi bavuga ko Urubyiruko rw’abangavu n’ingimbi ahanini ngo ari rwo rufite ibyago byo kubura serivisi za Leta zitandukanye, bitewe n’uko ngo biyita amazina atandukanye n’ayo ababyeyi bandikishije mu bitabo by’irangamimerere. Simon Kamuzinzi aratugezaho inkuru irambuye. Umva inkuru irambuye hano:

todayApril 29, 2019 34

Inkuru Nyamukuru

Abiga mu nderabarezi (TTC) bagiye kujya biga kaminuza ku buntu

Ministere ishinzwe uburezi MINEDUC iravuga ko igiye gutangiza amavugurura adasanzwe mu mashuri nderabarezi TTC; umusanzu w’ishuri ukagabanywa ndetse n’abanyeshuri bayiga nabayarangije nabo bagafashwa kwiga kaminuza ku buntu. Ngo izi mpinduka zikaba zigamije kuzamura no kwita ku ireme ry’uburezi cyane cyane ku biga ubwarimu, mu rwego rwo kugira abarezi bashoboye kandi bafite ubumenyi buhanitse. Umva inkuru irambuye hano:

todayApril 29, 2019

Inkuru Nyamukuru

Kaminuza za Afurika zirasaba akayabo ko kwigisha ubumenyi bw’ikirenga

Abayobora kaminuza z’Afurika hamwe n’ibigo by’ubushakashatsi barasaba ibihugu byabo kubagenera byibura 1% by’ingengo y’imari ya Leta buri mwaka, kugira ngo batange ubumenyi bw’ikirenga buri ku rwego rwa Doctorat na PhD. Aba bayobozi bagaragaza ko Afurika ifite abahanga bake cyane ugereranije n’indi migabane, bitewe n’uko ibikoresho birimo mudasobwa yitwa “quantique” bikoreshwa n’abiga PhD, ngo bihenze bikabije. Umva inkuru irambuye hano:

todayApril 29, 2019 36

0%