Kwibuka 25: Ububiligi bwibutse abasirikare babwo biciwe mu Rwanda muri 1994

Yanditswe na KT Radio Team April 8, 2019 - 18:42

Minisitiri w’Intebe w’ubwami bw’Ububiligi Charles Michel yatangaje ko mbere y’uko uku kwezi kwa Mata 2019 kurangira, inteko ishinga amategeko y’Ububiligi izaba yamaze gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.
Yabivugiye I Kigali, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe I Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe mu bagize imiryango y’aba basirikare bavuga ko n’ubwo baterwa agahinda n’ababo biciwe mu rwanda, ariko ngo bigira ku banyarwanda nabo babuze abantu benshi, ariko bakaba barahisemo kureba ahazaza habo heza.

Umva inkuru irambuye hano: