U Rwanda rwakiriye isengesho rya Ram Katha bwa mbere

Yanditswe na KT Radio Team April 20, 2019 - 18:51

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda habereye isengesho ryitwa Ram Katha riyoborwa n’umuhinde witwa Morari Bapu, umukambwe w’imyaka 72 wiyemeje gusengera abatuye isi akabasabira kurangwa n’ukuri, urukundo no kwitangira abandi.
President Kagame Paul witabiriye umunsi wa mbere w’isengesho kuri uyu wa gatandatu, yashimiye Morari Bapu n’abahinde muri rusange kuba baratekereje kuza gusengera u Rwanda muri iyi minsi igihugu kibuka abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Tanga Igitekerezo