Burera: Inzego zananiwe gusobanurira Perezida Kagame ikibazo cy’uruganda rw’amata

Yanditswe na KT Radio Team May 9, 2019 - 12:36

Inzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere inganda n’ubushakashatsi (NIRDA), Ikigega gishwinzwe gufasha imishinga mito n’iciriritse (BDF) akarere ka Burera ndetse na koperatice CEPTEL yo mu karere ka Burera, zananiwe gusobanurira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ikibazo cy’uruganda rwatunganyaga amata mu karere ka Burera (Burera Diary).
Ni ikibazo cyazamuwe n’umuturage witwa Uwamariya Jane wo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, ubwo Perezida Kagame yari yasuye abaturage bo muri ako karere, ku wa gatatu 08 Gicurasi 2019.

Umva inkuru irambuye hano: