Musanze: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi

Yanditswe na KT Radio Team May 10, 2019 - 12:15

Mu ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame mu ntara y’amajyaruguru, yasabye abaturage b’akarere ka Musanze n’abo mu karere ka Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba gushyiraho akabo bagakemura ibibazo by’umwanda n’imirire mibi bikibagaragaraho.
Perezida Kagame avuga ko bitumvikana ukuntu bafite ibyo bibazo kandi nyamara ari abaturage bumva neza kandi bazi gukora, bityo abasaba kubihagurukira bafatanyije n’ubuyobozi.