Byinshi utari uzi kuri “cancer y’igifu”

Yanditswe na KT Radio Team May 30, 2019 - 15:48

Imibare itangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, igaragaza ko indwara ya Kanseri izaba iza ku mwanya wa gatatu mu zihitana abantu benshi muri Afrika mu mwaka utaha wa 2020.
By’umwihariko tuvuze kuri kanseri y’igifu (gastric cancer), ni indwara iterwa n’imikurire irengeje urugero kandi ntagenzurwa y’uturemangingo two mu gifu.
Ubushakashatsi bwakorewe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, bwagaragaje ko mu bantu 344 basuzumwe indwara z’igifu, basanze 138 bafite kanseri yacyo.
Ngo iyi kanseri ikaba ifata abangana na 25% by’abantu bose bafite kanseri bavurirwa muri ibi bitaro.

Umva inkuru irambuye hano: