Nyagatare: Abayislam bizihije Id El Fitr bafasha abatishoboye
Abayisilamu mu karere ka Nyagatare basabwe kugira urukundo rw’igihugu no kwitandukanya n’ababeshya bagamije kubangisha ubuyobozi bwiza bwabahaye agaciro. Babisabwe kuri uyu wa 04 Kamena mu masengesho yo kwizihiza umunsi wa Eid El Fitr usoza ukwezi ku igisibo cya Ramdhan. Nyuma y’amasengesho, bamwe mu bayisilamu batishoboye bahawe amafunguro ya Zakatr-Fitr ibiro 2.5 by’umuceri na 2.5 by’ibishyimbo mu rwego rwo kubafasha kwishimana n’imiryango yabo. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)