Abanyeshuri biga muri G.S Mère du Verbe i Kibeho bubakiwe inzu yo kuraramo ya etaje, irimo na asanseri (ascenseur) ndetse na kamera zifasha mu gucunga umutekano.
Iyi nzu bayubakiwe n’Abanyamerika David Stirling n’umugore we Laurea Stirling, igitekerezo kivuye ku gitabo Umunyarwandakazi Iribagiza Immaculata yanditse, agaragaza ibyamubayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi
Inyubako ebyiri zo kuraramo zatashywe ku wa gatandatu tariki 8 Kamena 2019. Zatwaye amadorari miriyoni n’ibihumbi magana arindwi (asaga miriyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda). Zirimo ibitanda 338.
Iri shuri rikaba rifite abanyeshuri 673, harimo abakobwa 495 n’abahungu 178.
Umva inkuru irambuye hano:
1 Ibitekezo
nigute nahinduza umana wahawe ikigo nkamuzana aho mukigo cyanyu