Yasubitse urugendo, imodoka yari kugendamo ihitana 11

Yanditswe na KT Radio Team July 17, 2019 - 17:58

Uwitwa Habumuremyi Jean Baptiste uzwi ku izina rya John utuye mu Mujyi wa Muhanga, arashima Imana uburyo yusubitse urugendo imodoka yari kugendamo igakora impanuka yahitanye abantu 11 abandi 16 barakomereka.
Ni imodoka ya Coaster yaakoreye impanuka i Karongi mu murenge wa Bwishyura ku wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019.
Habumurenyiyari yaguze itike ya saa kumi n’igice zo mu rukerera, Coaster igomba kumusanga i Muhanga akerekeza i Nyamasheke anyuze mu Karere ka Karongi agira ngo ajye gukora ikizamini cy’akazi ku mwanya w’umukozi ushinzwe imicungire y’ibiza.
Habumuremyi abonye ko imodoka itinze, yabajije ukata amatike amubwira ko isaha ya hafi ashobora kugererayo ari 10h30 kandi ikizamini cyaragombaga gutangira saa mbili.

Uyu ni Habumuremyi mu buhamya bwe kuri telephone n’umunyamakuru wacu muri kigalitoday Malachie Hakizimana: