Expo 2019: Haramurikwa ‘kandagirukarabe’ ivuguruye

Yanditswe na KT Radio Team July 26, 2019 - 13:36

Iyo kandagirukarabe ikozwe mu buryo bwa kijyambere ariko ukabona yarakozwe hagendewe ku zo tumenyereye, ikaba ifite ahajya amazi meza, ahamanukira ayakoreshejwe n’ahajya isabune y’amazi.
Ni igikoresho cya kijyambere gikoze muri pulasitiki ikomeye kandi cyimukanwa, kikaba kirimo kumurikwa mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 2019 ribera i Gikondo, ndetse hakanamurikwa n’ubwiherero bugendanwa (mobile toilet), byose bicuruzwa na sosiyete ya Ecomem.

Umva inkuru irambuye hano: