Ibigo nderabuzima bya Rubavu byiteguye guhangana na Ebola

Yanditswe na KT Radio Team August 1, 2019 - 20:11

Mu karere ka Rubavu ibigo nderabuzima n’ibitaro byatangiye ubwirinzi bwa Ebola kugira ngo abagana ibyo bigo bashobore kumenya abarwayi babagana uko bahagaze.
Ni umwanzuro wafashwe ndetse ushyirwa mu bikorwa nyuma y’uko mu mugi wa Goma habonetse abandi barwayi ba Ebola, ndetse n’ingamba zo kwiinda zigakazwa ku mupaka.
Mu kiganiro umunyamakuru wa KT radio yagiranye n’umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu Dr Lt Col William Kanyankore yatangaje ko gupima ebola kubagana ibigo nderabuzima n’ibitaro ari ukumenya uko ababagana bahagaze cyane ko hari aho abaganga bagiye bicwa na ebola kubera batirinze.

Lt Col Kanyankore arakomeza asobanura uko ebola yandura n’igihe uwayanduye ashobora kwanduza abandi.